#Kwibuka26: Arsenal yageneye ubutumwa bwo kwibuka Abanyarwanda.

Mu gihe mu Rwanda ndetse no ku isi yose muri rusange, guhera ku wa 7 Mata, hatangijwe icyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza isanzwe ifitanye ubufatanye bw’imikoranire yo kwamamaza n’u Rwanda, yifatanyije n’abanyarwanda ndetse n’isi yose muri ibi bihe by’akababaro.

Mu butumwa bw’amashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, bwagaragayemo bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo kapiteni w’iyi kipe, Pierre-Emerick Aubameyang, David Luiz, Nelson, Pablo Mari, Lacazette ndetse n’abandi bavugaga ko bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, batangaza ko barikumwe n’abanyarwanda.

Yaba David Luiz, ndetse na bagenzi be bagiye bahurira ku kwihanganisha abanyarwanda kandi bababwira ko barikumwe nabo.

Luiz yagize ati: "Muraho nshuti bavandimwe bo mu Rwanda? Turikumwe namwe, twibuka jenoside yakorewe abatutsi. Ndatekereza ko byari amahirwe nagize yo kumenya amateka y’igihugu ubwo nari ku rwibutso... Rero nk’abakinnyi ba Arsenal turikumwe namwe."

Arsenal FC ifitanye amasezerano na leta y’u Rwanda yo kwamamaza, mu mugambi wo guteza imbere ubukerarugendo. Uretse kandi Arsenal, Paris Saint-Germain Fc nayo yasinyanye n’U Rwanda mukwamamaza Visit Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO