Alikiba yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Ali Saleh Gentamilan wameneyakanye nka Ali Kiba wo muri Tanzania yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igatwara abarenga Miliyoni mu gihe cy’Iminsi Ijana.

Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ya Buji yaka ayiherekesheje amagambo y’ihumure mu rurimi rw’icyongereza.

Yagize ati “Iminsi yarahise ndetse ihinduka imyaka. Imyaka 27 irashize ubu ariko ibyabaye bimeze nk’aho byabaye ejo. Tubatekereza buri gihe umunsi ku wundi. Buri gihe tubibuka tukaririra mu mitima. Gusa iyo iyi tariki y’agahinda ije twibuka iminsi 100 y’inzira y’imivu y’amaraso. Gusa, tuzi ko Imana iri kumwe namwe mu ijuru. Kugeza twongeye guhura.”

Nyuma yaho abanyarwanda batangiriye Icyunamo cy’iminsi 100 ku munsi w’ejo tariki 7 Mata 2021. AliKiba niwe muhanzi ubaye uwa mbere mu kwihanganisha Abanyarwanda muri ibi bihe biba bitoroheye buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Voir cette publication sur Instagram

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO