#Kwibuka28: Umucyo Choir yatanze ubutumwa bukomeye mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibinyujije mu ndirimbo nshya bise ’Tube Umwe’

Mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi hagiye haba Jenoside hafatwa igihe runaka hakibukwa inzirakarengane zavukijwe ubuzima n’ayo mahano.

Taliki 07 mata n’ibwo abanyarwanda ndetse n’inshuti z’U Rwanda buri mwaka dutangira urugendo rw’iminsi 100 hagamijwe kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abahanzi mu ngeri zitandukanye bakomeje kugenda barushaho kugaragaza umusanzu wabo muri ibi bihe bigoye Abanyarwanda bari kunyuramo, bamwe barakora indirimbo z’ihumure abandi barakora ibikorwa by’urukundo ndetse n’ubukangurambaga bugamije kurandura ndetse no gukuraho ingenga bitekerezo ya jenoside mu baturarwanda mu rwego rwo kwirinda ko amateka yazisubiramo bitewe no kutamenya.

Korari Umucyo ibaruzwa muri ADEPR Nyarutarama ni muri urwo rwego yahisemo gukora indirimbo irimo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yiswe ‘Tube Umwe’.

Umuyobozi mukuru w’iyi korari bwana Hitimana Jean Baptiste avuga ko igihe kigeze ngo abakoze jenoside batararyozwa ibyaha bakoze hakazwe ingamba bakurikiranwe cyane cyane abakomeje kwihisha mu bihugu by’amahanga, akomeza avuga ko ari umurage w’ubugwari baraze Abanyarwanda bavutse nyuma yaho cyane cyane ariko bikaba ipfunwe ku bavutse mu miryango yakoze jenoside.

Umuyobozi mukuru kandi asanga bikwiye ko abakorewe jenoside barushaho kureba imbere kuko hamaze guterwa intambwe igaragara haba mu bikorwa by’isanamitima ndetse no mu buzima busanzwe akomeza abasaba kudaheranwa n’agahinda.

Yanditswe na Popo Paulin

Kurikira indirimbo ’TUBE UMWE’ ya Korari Umucyo hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO