Kwiheba no gucika intege ntabwo bimurangwaho! Ten Haag yacyeje Cristiano Ronaldo nyuma yo kurunguruka mu izamu

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Erik Ten Haag yacyeje kizigenza Cristiano Ronaldo nyuma yo gutsinda igitego cya Gatatu cya Manchester United ubwo yari ihanganye na Sherif muri Europa League.

Ikipe ya Manchester United yaraye itsinze ibitego 3-0 ikipe ya Sherif ndetse Ronaldo yitwaye neza muri uyu mukino bituma atsinda n’igitego nubwo yari akubutse mu bihe bikomeye nyuma yo kutumvikana n’umutoza.

Ronaldo yagiye agerageza uburyo butandukanye mu mukino ubwo yashakaga igitego ndetse byaje kumuhira ku munota wa 81.

Ronaldo ntiyakinnye umukino uheruka wa Manchester United yanganyijemo na Chelsea bitewe n’imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino ikipe ye yatsindagamo Tottenham dore ko icyo gihe yasohotse muri Stade umukino utarangiye kuko yari yarakajwe n’uko atakinishijwe.

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru Ronaldo yagiranye ibiganiro n’umutoza we Ten Haag maze agarurwa mu kipe nkuru dore ko yari yahawe igihano cyo gukorana imyitozo n’ikipe yabakiri bato ba Manchester United.

Umutoza Ten Haag yatangaje ko Ronaldo ari umukinnyi udacika intege ndetse ngo akomeje kwishyira mu mwanya mwiza cyane.

Umutoza wa Manchester United Erik Ten Haah yongeye gucyeza Cristiano Ronaldo nyuma yo gutsinda igitego


Ronaldo ashobora kugaruka mu bihe byiza muri Manchester United


Cyera kabaye Harry maguire nawe yongeye gukandagira mu kibuga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO