Kwizera Olivier azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kane

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sport kwizera Olivier umaze iminsi afungiwe gukoresha ibiyobyabwenge, Kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Kamena nibwo azagezwa imbere y’ubutabera kugirango atangire kuburana kubyaha aregwa.

Iyo umuntu agejejwe imbere y’ubutabera ku nshuro ya mbere abanza kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ariko kuri Olivier Kwizera we siko bimeze kuko amakuru avuga ko uyu musore ubwo azaba agejejwe imbere y’ubutabera azaburana ku buryo yafashwemo we avuga ko budakurikije amategeko .

Taliki ya 4 Kamena uyu mwaka nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Olivier Kwizera ndetse nabo bari kumwe, uyu musore ntiyari yahamagawe mu ikipe y’igihugu yari irimo gukina umukino wa gicuti na Central Africa ubwo we yatabwaga muri yombi.

Ubusanzwe Olivier Kwizera yafatiwe mu karere ka Kicukiro ku Kimisange muri Gikondo. uyu musore RIB yatangaje ko yafashwe ari kumwe n’abandi bantu barimo bakoresha ibiyobyabwenge, Olivier Kwizera nyuma yo gufatwa agafugwa yakomeje kugenda avuga ko icyo cyaha atacyemera kuko ntacyo yakoze.

Ikindi kandi ni uko umuntu ukekwaho kunywa ibiyobyabwenge mbere yo kugezwa imbere y’ubutabera abanza gukorerwa ibizamini byo mu maraso ngo barebe niba yarabikoresheje koko nubwo yakomeje kugenda yanga kujya gupimwa amaraso kugira ngo bitazamuhama akaba yafungwa .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO