Kwizera Olivier ntabwo aza kugaragara ku mukino wa Mozambique

Nimero ya mbere mu izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier ntabwo aza kugaragara ku mukino uri bubahuze na Mozambique kubera ikibazo cy’ikarita y’umutuku aheruka kubona mu mikino ya CHAN.

Uyu munsi ku isaha ya saa cyenda Amavubi y’u Rwanda arakira Mozambique mu mukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Mbere y’uko uyu mukino uba hatangajwe inkuru itari nziza ku Banyarwanda ivuga ko umuzamu Kwizera Olivier atari bukine bitewe n’ikarita yahawe ku mukino wa Guinea Conakry muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun muri Mutarama uyu mwaka.

Uretse Kwizera Olivier na Ally Niyonzima wa Azam FC na we wabonye ikarita itukura ku mukino u Rwanda ruheruka gukinamo na Cape Verde ntabwo aza kugaragara.

Biteganyijwe ko umuzamu Emery Mvuyekure ariwe ufite amahirwe yo kuza kubanza mu izamu kuri uyu munsi.

Kuri uyu wa Gatatu Amavubi arakina na Mozambique asabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo akomeze kwiyongerera amahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’Afurika, ni mu gihe tariki ya 30 Werurwe muri Cameroun azakina umukino usoza itsinda na Cameroun.

Muri iri tsinda rya F, Cameroun irayoboye n’amanota 10, Mozambique na Cape Verde zifite 4, Amavubi ni aya nyuma n’amanota 2.

Kwizera Olivier ntabwo uyu munsi aza kugaragara mu Kibuga

Emery Mvuyekure arahabwa amahirwe yo kubanzamo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO