Kwizera Olivier ari kwishyuza Gasogi United miliyoni 99

Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kwizera Olivier yahaye amasaha 48 Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United kuba bwamwishyuye amafaranga angana na Miliyoni 99 yo kumusinyisha batayamuha agashaka indi kipe yerekezamo.

Mu ibaruwa ndende uyu musore yanditse, yavuze ko we n’umuyobozi wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles bumvikanye ko yayikinira mu mwaka w’imikino wa 2020/2021, ndetse bemeranya ko agomba kumuha Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe cya gahunda ya Guma murugo, uyu musore yaje guhabwa Miliyoni imwe yo kuba imufasha, aho avuga ko iyi kipe imusigayemo izindi 99 kugira ngo ayisinyire.
Kwizera Olivier yahaye amasaha 48 kuba Ubuyobozi bwa Gasogi United bwamwishyuye, butabikora, agahita ashaka indi kipe yo kwerekezamo ngo nkuko amasezerano abivuga.

Amakuru agera kuri Genesisbizz arahamya ko ku munsi w’ejo tariki ya 1 Nyakanga, uyu musore yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Kwizera Olivier yageze mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2020, avuye muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Free State, ahita yerekeza muri Gasogi United aho yari ayimazemo amezi atandatu gusa.


Kwizera Olivier arikumwe n’umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO