Kylian Mbappé yatunguranye nyuma yo kwanikira Cristiano na Messi ku rutonde rw’abakinnyi batunze agatubutse

Kylian Mbappé uri ku mwanya wa mbere nk’umukinnyi utunze agatubutse kurusha abandi muri raporo yakozwe na Forbes yatunguye benshi nyuma yo kwanikira ibihange Cristiano na Messi.

Forbes ni urubuga rumaze kumenyerwa mu gukora inkuru zicukumbuye zigaruka ku kayabo n’ubukungu ibyamamare bitandukanye biba bitunze ndetse ni benshi barota ko izina ryabo ryazandikwa kuri uru rubuga.

Mu bakinnyi 10 b’umupira w’amaguru batunze akayabo k’amafaranga menshi kurusha abandi nibwo bwa mbere Cristiano Ronaldo na Lionel Messi baje mu myanya y’inyuma ubwo byaherukaga mu 2013 ubwo David Beckham ariwe wari uwa mbere kuri uru rutonde.

Nibura biteganyijwe ko Mbappé w’imyaka 23 umwaka wa 2022 umusiga atunze akayabo ka miliyoni 128 $ naho Messi bakinana muri PSG we akabarirwa akayabo ka miliyoni 120 $.

Mukeba w’ibihe byose Cristiano Ronaldo we arabarirwa akayabo ka miliyoni 100 $.

Ku mwanya wa 4 n’uwa 5 tuhasanga Neymar na Mohammed Salah naho rurangiranwa Haaland uri mubihe byiza muri Man City akaba ku mwanya wa 6.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO