Kylie Jenner mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri hamwe n’umuraperi Travis Scott

Kylie Jenner nibwo bwa mbere yerekanye amafoto y’umwana wa kabiri yabyaranye na Travis Scott.

Jenner w’imyaka 24 ni umwe mu bagore bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro dore ko ari nawe mugore ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram.

Uyu mugore yashyize hanze ifoto y’umwana yibarutse yandikaho 2/2/22 byerekana ko yamubyaye ku wa gatatu dusoje ndetse yerekanye ko yaruhutse umuhungu bitewe n’akamenyetso k’agatima gasa ubururu yarengejeho.

Kylie yibarutse umuhungu.



Kylie na Scott bari mu rukundo kuva 2017.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO