Kylie Jenner yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram

Kylie Kristen Jenner yamaze guca agahigo ko kuba umugore wa mbere ukurikiranwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram ndetse aba umugore wa mbere ukurikirwa n’abantu miliyoni 300.

Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zahindutse ahantu ho gucururiza ndetse ziri mu bintu byinjiriza amafaranga menshi abazikoresha kuko zirabishyura bitewe n’ibyo bazishyiraho igihe byakurikiwe n’abantu benshi.

Zimwe mu mbuga zishyura abazikoresha harimo n’urubuga rwa Instagram, Kuri ubu Kylie Jenner yamaze guca agahigo ko kuba ari we mugore ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram.

Kugeza ubu uyu mugore akurikirwa n’abantu miliyoni 301 ku rubuga rwa Instagram, mu gihe we akurikira abantu 80, Akaba amaze gushyiraho amafoto na videwo bingana na 6,820 kuri konti ye.

Kylie Jenner aciye agahigo ko kuba umugore wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi kuri uru rubuga kari gafitwe n’umuririmbyikazi Ariana Grande.

Kylie Jenner asanzwe ari umucuruzi aho afite uruganda rw’ibirungo by’ubwiza yise Kylie Cosmetics ndetse akaba n’umunyamidelikazi.

Uyu mugore w’imyaka 24 abarirwa mu baherwe batunze asaga miliyari y’amadolari ya Amerika.

Kugeza ubu Kylie ni umugore wa Travis Scott ndetse bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Stormi Webster wavutse mu 2018.



Umuryango wa Kylie Jenner na Travis Scott.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO