Kylie Jenner yahishuye izina ry’umwana aherutse kubyara
- by Hirwa Aimé
- 13/02/2022 saa 08:37

Kylie Jenner umukunzi w’umuraperi Travis Scott yasangiye izina ry’umuhungu we aherutse kwibaruka.
Kylie Jenner warumaze igihe akuriwe ibi yabisangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram kuri story yayo.
Uyu mubyeyi w’abana babiri, yakiriye umwana we wa kabiri ku ya 2 Gashyantare 2022, yabwiye abamukurikira ko umwana w’umuhungu aherutse kubyara yitwa Wolf Webster.
Byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu mubyeyi usanzwe ari n’umunyamideli akuriwe kandi ko yitegura kwibaruka ubuheta bwe n’umuraperi bari basanzwe bafitanye umwana ariwe Scott.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu munyamideli yaje gushyira ifoto afashe akaboko ku mwana w’uruhinja, arenzaho amatariki bivugwa ko aribwo ibyishimo byasabye mu muryango.
Travis ateruye umukobwa we Stormi
Wolf n’umwana we wa kabiri hamwe n’umuraperi Travis Scott, mugihe uwa mbere ariwe witwa Stormi Webster umaze kugira imyaka 4 y’amavuko.