Kylie Jenner yatandukanye na Travis Scott n’ubwo bari bamaze imyaka 2 biyunze

Kugeza ubu umunyamideli ukomoka mu muryango w’aba Kardashians ariwe Kylie Kristen Jenner yamaze gutandukana n’umuraperi Travis Scott nubwo bari bamaze imyaka 2 biyunze.
Aba bombi bari bamaze imyaka 2 biyunze icyakora kuri iyi nshuro ngo bahisemo kubigira ubwiru ndetse ngo banemeranya uburyo bwo gufatanya kurera abana babiri babyaranye.
Aba bombi batandukanye nyamara ngo bari barateguye kuzasangira ifunguro ubwo bari kuba bari mu biruhuko bisoza umwaka wa 2022 gusa ngo ntabwo ibi byaje gukunda.
Ikinyamakuru US Weekly cyatangaje ko inshuti y’aba bombi ngo ariyo yemeje amakuru yo gutandukana kw’aba bombi gusa y’aba Kylie Jenner na Travis Scott nta numwe wigeze utangaza ikintu na kimwe.
Uyu wegereye aba bombi yagize ati “Kylie na Travis bongeye gutandukana, bari biteguye kuba bari kumwe mu biruhuko, gusa Kylie yabyisanzemo wenyine n’umuryango we. Ubu bemeranyije kuzafatanya kurera abana babyaranye.”
Si ubwa Mbere aba bombi bari batandukanye kuko no mu mwaka wa 2019 bari batandukanye birangira biyunze mu mwaka wa 2020 none no kuri iyi nshuro bongeye gutandukana.
Aba bombi batandukanye nyuma y’imyaka 2 bari bamaze biyunze