Gasumuni ‘Atome‘ na Sherrie Silver mu bagize akanama nkemurampaka ka MissRda

Mu birori bisoza irushanwa rya Miss Rwanda 2020 habayeho gutungurana mu bagize akanama nkemurampaka barimo Ntarindwa Diogene wamenyekanye ku mazina menshi Gasumuni cyangwa Atome hamwe na Sherrie Silver uzwi mu kubyina.

Buri mwaka uko habayeho irushanwa rya Miss Rwanda habaho impinduka mu bantu baba bagize akanama nkemurampaka.

Mu ijonjora rya mbere usanga ababa bagize akanama nkemurampaka ari batatu ariko byagera kuri final bakaba batanu.

Muri uyu mwaka nabwo ni batanu, abatunguranye mo harimo umunyarwenya Ntarindwa Diogene wamenyekanye ku mazina nka Atome na Gasumuni.

Undi watunguranye ni Umunyarwandakazi uba mu Bwongereza wamenyekanye mu kubyina uzwi ku mazina ya Sherrie Silver.

Abandi baza gukorana n’abo ni umunyamakuru wa Televiziyo Evelyne Umurwerwa na mugenzi we bahuje umwuga ku kinyamakuru cya The New Times witwa Munyaneza James na Miss Mutesi Jolly.


Gasumuni ni ubwa mbere agaragaye mu bikorwa nk’ibi by’ubwiza


Sherrie Silver yaje yambaye umukenyero

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO