Lady Gaga akomeje gushinjwa gutererana umukozi we warashwe

Umuhanzikazi mu njyana ya Pop Lady Gaga amerewe nabi nyuma yaho abafana be bakomeje kumushyira ku gitutu bamwoherereza ubutumwa nyuma yo kutita ku mukozi we wari ushinzwe kwita ku mbwa ze warashwe amezi atandatu ashize.

Uyu musore witwa Ryan Fischer yarashwe muri Gashyantare uyu mwaka amasasu menshi mu gatuza ubwo yarimo atembereza imbwa z’uyu muhanzikazi hafi y’urugo rwe.

Nyuma y’igihe kirekire cy’uburwayi bukomeye aho uyu musore yakuwemo igice kimwe cy’ibihaha cyari cyangirijwe n’ayo masasu yarashwe, uyu musore yatangaje ko ubu yifuza inkunga yo kumufasha gukomeza kuruhuka kugira ngo akire ihugabana yatewe nibyamubayeho.

Yakomeje agira ati “muri kiriya gihe rwose numvaga ndi njyenyine nabona naratereranwe cyane kuko nagize igihe ngira indwara yo kwiheba, ariko ubu ndashimira cyane inshuti zanjye zo muri New York zikomeje gukusanya amafaranga kugira mbashe gukomeza kurwanya ibyo byose."

Hagati aho Lady Gaga we arashinjwa kuba atarabashije gukomeza kwita k’umukozi wari ushinzwe kwita ku mbwa ze ebyiri ariko nyuma yaho zibiwe yihutiye kuvuga ngo umuntu uzazimubonera azahambwaishimwe ry’akayabo ibihumbi 500 by’amadorali.

Nyuma yo gushinjwa ibyo byose uyu muhanzi afatanyije na nyina mu rwego rwo kugabanya urwikekwe mu bantu bahise bafata icyemezo cyo gushinga fondasiyo yo gufasha abafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’abababaye bise Born This Way.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO