Lauria Claudine uhagarariye U Burundi muri Miss Earth 2022 akomeje kuba iciro ry’imigani kubera imyambarire ye

Lauria Claudine Nzirumbanje uhagarariye Uburundi muri Miss Earth 2022 akomeje kuba iciro ry’imigani nyuma y’imyambarire yagaragayemo asa n’uwiyambitse imyenda atikwije aho ndetse ibi byababaje cyane Minisiteri y’Umuco na Siporo mu gihugu cy’Uburundi.

Miss Earth ni irushanwa kuri ubu ririmo kubera mu gihugu cya Phillippines ndetse Lauria Claudine Nzirumbanje ni umwe mu bakobwa bahagarariye Uburundi muri iri rushanwa.

Ku munsi wo kuwa Kabiri taliki ya 15 Ugushyingo 2022 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto agaragaza uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cy’Uburundi bigaragara ko yambaye imyambaro migufi cyane hafi yo kugaragaza ubwambure.

Nyuma yo kugaragara muri iyi myambarire Minisiteri ishinzwe Umuco na Siporo mu Burundi yatangaje ko itishimiye na gato imyambarire yerekana Lauria Claudine Nzirumbanje.











Lauria akomeje kuvugisha benshi kubera imyambarire ye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO