Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umusifuzi Lee Mason ni umwe mu bakoze amakosa ubwo Arsenal yakinaga n’ikipe ya Brentford bigatuma Arsenal ibura amanota atatu nyuma yo gutanga igitego habayemo kurarira gusa kuri ubu yakuwe mu bagomba gusifura iki cyumweru.
Ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta ntabwo yigeze ihirwa kuko yanganyije na Brentford igitego 1-1 nubwo bwose bwana Lee mason wari kuri VAR yakoze amakosa bigatuma Brentford ihabwa igitego kitari cyo.
Arsenal yari yatangiye iyoboye umukino ndetse birangira nyuma gato igitego cya Trossard yari yatsinze mu gice cya Kabiri cyishyurwa mu kanya gato ariko habayemo amakosa.
Kuri ubu Lee mason yamaze gukurwa ku rutonde rw’abasifuzi bazifashishwa na FA muri iki cyumweru ndetse uyu munsi Arsenal iraba irimo kwisobanura n’ikipe ya Manchester City bahanganiye igikombe cya Shampiyona.