Leona Lewis n’umugabo we Dennis Jauch bamaze gutangaza ko bibarutse umwana w’imfura

Leona Lewis ni umuhanzikazi w’icyogere ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse yamaze gutangaza ko yibarutse umwana we w’imfura nyuma yo gushyingiranwa na Dennis Jauch.
Ku nshuro ya mbere Leona Lewis yibarutse umwana abyaranye n’umugabo we Dennis Jauch, ndetse uyu muhanzikazi w’imyaka 37 y’amavuko kuri uyu munsi taliki ya 3 Kanama 2022 nibwo yifashishije urukuta rwe rwa Instagrama atangaza ko bamaze kwibaruka umwana w’umukowa ndetse akaba n’imfura yabo.
Leona na Dennis bashyingiranwe mu mwaka wa 2019 ndetse baje kuba bahabwa ubutumwa bwiza n’inshuti zabo kuri Instagram babifuriza gukomeza kwishimira umwana wabo.
Leona Lewis n’umugabo we Dennis Jauch bamaze kwibaruka