Leta ya Nijeriya yashyizeho umunsi w’ikiruhuko kubera umukino ugomba kuyihuza na Ghana iri joro

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Werurwe 2022 Leta ya Nijeriya yatangaje ko abaturage b’iki gihugu bagomba gukora igice cy’umunsi kugirango babashe kwitegura neza umukino wa Ghana mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

Perezida wa Nijeriya yategetse ko inzego zose za Leta zifunga nyuma ya saa sita bityo abakozi ba Leta bakajya gushyigikira ikipe y’igihugu igomba kuba ihanganye na Ghana mu mukino karundura wo kwishyura ugomba guhuza aya makipe yombi aho umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

Uyu mukino w’ishiraniro ugomba guhuza ikipe y’igihugu ya Nijeriya bakunda kwita (Super Eagles) n’ikipe y’igihugu ya Ghana bita (Black Stars) amakipe yombi aracyafite amahirwe kuko bombi banganyije umukino ubanza gusa ikipe ya Nijeriya yo iraba ifite umurindi w’abafana dore ko iri mu rugo, kugeza ubu Nijeriya ifite amateka akomeye kuko kuva mu 1994 itari yasiba igikombe cy’isi.

Indi nshuro ibi bihugu byahanganye mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi hari mu mwaka wa 2001 ubwo nabwo babanje kunganya 0-0 gusa umukino wo kwishyura mu rugo icyo gihe Nijeriya yatsinze Ghana ibitego 3-0 icyo gihe hari muri Nyakanga 2001.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO