Leta ya Qatar hari amabwiriza yashyiriyeho ibitangazamakuru kugirango bizatare inkuru mu gikombe cy’Isi

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bizatara amakuru mu gihugu cya Qatar mu mikino y’igikombe cy’Isi byashyiriweho imirongo ngenderwaho n’amabwiriza bitagomba kurenga.

Kugeza ubu Qatar yatangaje ko ibinyamakuru mpuzamahanga bitagomba kuzajya bikoresha abantu ibiganiro kandi bibasanze mu ngo zabo aho batuye.

Qatar yakomeje ivuga ko nta gitangazamakuru na kimwe kizaba kemerewe gukorera inkuru mu bice bicumbikamo abantu aho cyane cyane bavuzemo abimukira.

Mbere y’uko ibitangazamakuru bitangira gukora inkuru bigomba kubanza kwemera aya mabwiriza bityo kikabona kwemererwa gukora akazi ko gutara inkuru.

Gusa ngo no gufatira amashusho hafi cyangwa se mu nyubako za Leta cyangwa muri Kaminuza tutirengagije aho abantu basengera aho hose naho ntabwo hemewe.

Qatar ni igihugu kigendera ku mategeko akaze y’idini ya Islam ku buryo abantu babuzwa ibintu byinshi birimo imyambarire itaboneye n’ibindi bikorwa by’urukozasoni.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO