Leta ya USA igiye gutanga inkingo Miliyoni 500 ku bihugu bikennye

Ibigo bibiri bikora bikanatunganya imiti Pfizer ikigo cy’Abanyamerika na BioNTech cy’Abadage byishyize hamwe aho byiyemeje gutera inkunga leta zunze ubumwe za Amerika bitanga inkingo z’icyorezo cya koronavirusi zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech zizifashishwa mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Ku wa gatatu dusoje nibwo ibi bigo bibiri Pfizer na BioNTech byatangaje ko bigiye gutanga inkingo za Pfizer-BioNTech zingana na miliyoni magana atanu (500,000,000) nk’uko bikubiye mu masezerano byagiranye na leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo gukwirakwiza inkingo za koronavirusi mu bihugu bikennye.

Biteganyijwe ko leta zunze ubumwe za Amerika nazo zizatanga inkingo zingana na miliyoni magana atanu (500,000,000) zose hamwe zikangana n’inkingo miliyari imwe zikazatangwa mu bihugu bikennye byo ku isi.

Mu kiganiro uruganda rwa Pfizer rwagiranye n’itangazamakuru rwatangaje ko mu masezerano ibi bigo byombi, Pfizer na BioNTech byagiranye na leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko leta izatanga inkingo za Pfizer-BioNTech mu bihugu 92 bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere ndetse ikanazitanga mu bihugu 55 bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Icyiciro cya mbere cy’inkingo miliyoni magana atanu (500,000,000) zatanzwe guhera mu kwezi kwa Kanama ndetse amasezerano ya gahunda yo gutanga inkingo miliyari biteganyijwe ko azaba yaragezweho mu kwezi kwa Nzeri 2022, byatangajwe na Pfizer.

Icyiciro cya mbere cy’inkingo muri iyi gahunda harimo izageze mu Rwanda hagati mu kwezi kwa Kanama ndetse kuva icyo gihe inkingo zisaga miliyoni 30 zakwirakwijwe mu bindi buhugu 22.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO