Lil Fizz yasabye imbabazi mugenzi we Omarion avuga ko yaryamanye n’umugore we

Abahanzi Lil Fizz na Omarion bahoze babana mu itsinda rimwe ryabiciye bigacika mu myaka yashize rya B2K ku mugoroba wo ku wa gatanu aba basore bombi ubwo bari mu gitaramo i Los Angeles basabanye imbabazi nyuma y’igihe kini bafitanye amakimbirane.

Lil Fizz izo mbabazi yasabye ni izuko nyuma yaho uwari umukunzi wa Omarion witwa Apryl Jones yaje gukundana nawe nubwo bari baramaze gutandukana na Omarion ibintu bitashimishije mugenzi we.

Ubwo icyo gitaramo bari bitabiriye cyari kigeze hagati Lil Fizz yasanze mugenzi we ku rubyiniro maze ahagarika igitaramo kugira ngo abone uko asaba izo mbabazi neza imbere y’imbaga y’abantu.

Lil Fizz yagize ati "Ntabwo mbona ko byari kuba byiza iyo ntafata uyu mwanya, muvandimwe, kugusaba imbabazi ku mugaragaro, Kuko sinari mbyishimiye."

"Ndashaka rero guhagarara hano, nicishije bugufi, kandi mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima, kubera imvururu cyangwa imikorere mibi nateje hagati yawe n’umuryango wawe."

Gusaba imbabazi byagaragaye ko byemewe kuko bombi bahise bahoberanira aho ku rubyiniro bishimye cyane.

Nyuma y’icyo gikorwa babinyujije kuri konti yemewe ya B2k kuri Instagram bahise basangiza amashusho y’icyo gihe maze bandikaho bati bati "Bisaba umuntu kwicisha bugufi agasaba imbabazi imbere y’isi kandi akemera amakosa yakoze."

Amakimbirane yaba basore babaga mu itsinda rya B2k yatangiye muri 2019 ubwo Lil Fizz yatangiraga gukundana na Jones.

Ubusanzwe uyu Jones afitanye abana babiri na Omarion, umuhungu w’imyaka irindwi witwa Megga n’umukobwa witwa Amei w’Imyaka 3.


Lil Fizz Yasabiye imbabazi kuri Stage mugenzi we Omarion zo kuba yaraterese uwari umukunzi we


Jones afitanye abana babiri na Omarion , umuhungu w’imyaka irindwi witwa Megga n’umukobwa witwa Amei w’Imyaka 3

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO