Lil G yaririmbye inkuru mpamo yabwiwe n’umugabo watandukanye n’umugore we
- by BONNA KUKU
- 21/10/2020 saa 09:17

Umuhanzi Lil G yasohoye indirimbo nshya yise “Uraho neza” avuga ko ari inkuru yabwiwe n’umugabo watandukanye n’umugore amusaba ko yazabimukoreramo indirimbo.
Uyu muhanzi aganira na Genesisbizz yavuze ko iyi ndirimbo yakoze ibyo aririmba ari inkuru mpamo y’ibintu byabayeho.
Ati “Iyi ni inkuru nahawe n’umugabo wakoze ubukwe akaza gutandukana n’umufasha we akampa iyi nkuru mbarirano ngo nyimuririmbire amutashya, gusa anakangurira abandi ko iyo bakoranyije imbaga mu birori byo kubana akaramata baba batagomba kongera kubahuruza babiteza.”
Avuga ko ibi yabyumvise ahita akoramo iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo nshya ya Lil G iri mu zizajya kuri Album ye ya gatandatu ari gutegura, aho yizeza abafana be gukomeza kubagezaho ibyiza gusa.
Lil G yasohoye indirimbo nshya yise Uraho neza