Lion Imanzi yakoze indirimbo ishimira ababyeyi be

Habamenshi René Maurice uzwi nka ‘Lion Imanzi’ yubatse izina mu mpano nyinshi zitandukanye, ubu yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ku babyeyi banjye’ avuga ko yayituye ababyeyi be bagize uruhare rukomeye mu buzima bwe bitewe n’uburere bamuhaye.

Uyu mugabo abenshi bamuzi kuri Radiyo cyane cyane mu matangazo yamamaza no mu bitaramo bikomeye byagiye bibera mu Rwanda akabiyobora. Si aho gusa kuko no mu muziki arazwi byumwihariko mu njyana ya Reggae.

Kuri uyu munsi yasohoye indirimbo nshya ikozwa mu njyana ya Reggae yise ‘Ku babyeyi banjye’.

Abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze yanditse agira ati “Bavandimwe duhurira kuri uru rubuga, nejejwe no kubasangiza indirimbo yanjye nshya yo gushimira ababyeyi banjye uruhare rukomeye bagize mu buzima bwanjye. Ibaryohere kandi muyisangize n’abandi.”

Mu gitero cya mbere aba aririmba agira ati “Ku babyeyi banjye mwampaye indero, mukandinda ikibi kibyara ingeso ni munyemerere nkore mu nganzo mbashime uburere ntangarugero, sinaboroheye mu mikurire ubwo nishakishagamo uwo ndi we, ni ukuri nimwe mwampaye urugero rwo gukunda abantu nkanga umugayo.

Mawe mwiza sinashidikanya ko ishyaka ari wowe ndikomoraho, nabibonye kuva kera ndi muto urindwanira ngo nzabe umugabo….

Asangiza abantu iyi ndirimbo ye nshya bamwe bagiye banyuzamo ibitekerezo bavuga ko avugiye benshi.

Umunyamakuru Mike Karangwa yanditse agira ati “Muri iyi ndirimbo nziza
@LionImanzi arivugiye ariko anavugira benshi. Ababyeyi baragahorana imigisha.”


Lion Imanzi yatuye iyi ndirimbo ababyeyi be bamuhaye indero ikwiye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO