Lionel Messi acunguye Argentine ayikura ibuzimu bityo ayikiza amenyo y’abasetsi

Ikipe y’igihugu ya Argentine irangajwe imbere na kuzigenza Lionel Messi kuri ubu imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Mexico ku bitego byiza byatsinzwe na Lionel Messi hamwe na Enzo Fernandez mu gice cya Kabiri cy’umukino.

Umukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ikipe y’igihugu ya Argentine yacakiranye n’ikipe y’igihugu ya Mexico aho uyu mukino watangiye amakipe yombi ahatanye bikomeye.

Uyu mukino kandi wabaye ikipe y’igihugu ya Argentine iri ku gitutu nyuma yo gutsindwa umukino ubanza aho iyi kipe yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia ibitego 2 -1 ndetse benshi batangira guha urw’amenyo Lionel Messi.

Uyu mukino wahuje Argentine na Mexico wabaye abakunzi benshi b’umupira w’amaguru bategereje ubushobozi bwa Lionel Messi dore ko yari yitezweho gufasha igihugu cye aho yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 64 ababaza ikipe y’igihugu ya Mexico.

Ku munota kandi wa 87 w’umukino ikipe y’igihugu ya Argentine yongeye gutsinda igitego cya Kabiri aho cyatsinzwe n’umwana ukiri muto witwa Enzo Fernandez maze ikipe y’igihugu ya Argentine yizera intsinzi nta nteguza.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO