Lionel Messi arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or ya 2021

Iri joro nibwo biteganyijwe ko abari bwegukane igihembo cya Ballon d’Or ya 2021 mu cyiciro cy’abagore n’abagabo bari burare bamenyekanye.

Ibihembo bya Ballon d’Or bigarutse nyuma y’umwaka bisubitswe bitewe n’icyorezo cya covid-19. Mu cyiciro cy’abagabo, uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or ya 2021 ni Lionel Messi.

Igihembo cya Ballon d’Or gitangwa n’ikinyamakuru cy’Abafaransa cyitwa France Football ndetse iki gihembo gifatwa nk’icya mbere cyubashywe kandi cy’agaciro kenshi mu mukino w’umupira w’amaguru.

Bwa mbere iki gihembo gishyirwaho hari mu mwaka wa 1956 ndetse cyahabwagwa abakinnyi b’abanyaburayi gusa kugeza mu mwaka wa 1955, mbere y’uko bemeza ko cyizajya gihabwa abakinnyi bose bakinira amakipe yo mu Burayi kabone niyo batabaga ariho bakomoka.

Ibintu byaje guhinduka mu mwaka wa 2007, iki gihembo kiba mpuzamahanga cyemererwa guhatanirwa n’abakinnyi bose bo ku isi.

Igihembo cya Ballon d’Or ya 2021 mu cyiciro cy’abagabo, Lionel Messi niwe uri guhabwa amahirwe yo kucyegukana, Ndetse ibi aramutse abigezeho yaba atsindiye igihembo cya karindwi (7) agahita arusha mukeba we Cristiano Ronaldo ibihembo bibiri kuko we amaze kwegukana Ballon d’Or eshanu.

Cristiano Ronaldo ntabwo ari ku rutonde rw’abahatanira igihebo cya Ballon d’Or ya 2021 nyuma y’uko imikino ya Champions League na Euro itamugendekeye neza umwaka ushize wa 2020.

Mu bandi bahatanira igihembo cya Ballon d’Or ya 2021 mu cyiciro cy’abagabo harimo Robert Lewandowski.

Mu cyiciro cy’abagore uhabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ya 2021 ni Alexia Putellas nyuma yo kwegukana Champions League.

Muri ibi birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’Or nanone haraza guhembwa umukinnyi w’umugabo mwiza uri munsi y’imyaka 21 (Igihembo cyitwa Kopa Trophy) ndetse hateganyijwe guhembwa umuzamu mwiza (Igihembo cyitwa Yashin Trophy).

Ibirori byo gutangaza abegukanye ibihembo bya Ballon d’Or 2021 biteganyijwe iri joro saa 7:30 ku isaha ya GMT muri Chatelet Theatre, i Paris mu Bufaransa.


Lionel Messi arahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ya karindwi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO