Lionel Messi na Kylian Mbappe bashyizeho uduhigo dukomeye ubwo Paris Saint Germain yatsindiraga Marseille mu rugo

Muri Shampiyona y’u Bufaransa ikipe ya Paris Saint Germain yabashije kwitwara neza maze itsinda ikipe ya Marseille imbere y’abafana bayo ku kibuga Velodrome ndetse abakinnyi barimo Mbappe na Messi bitwaye neza babasha no gushyiraho uduhigo dukomeye.

Rutahizamu ukiri muto ukomoka mu gihugu cy’u bufaransa ariwe Kylian Mbappe yabashije kwitwara neza nyuma yo gutsinda ibitego maze bigatuma ashyikira agahigo kari gafitwe na Edinson Cavan wari waratsindiye Paris Saint Germain ibitego byinshi.

Mbappe yaraye yujuje ibitego bigera kuri 200 aho abinganya na Cavani ndetse ibi byatumye aba bombi aribo bakinnyi bamaze gutsindira PSG ibitego byinshi ndetse mu minsi mike ashobora guhita akuraho aka gahigo agisangiye na Edinson Cavani.

Ku rundi ruhande ariko Lionel Messi nawe yaraye akoze amateka nyuma yo gutanga imipira ibiri ivamo ibitego ndetse akanabasha no gutsinda igitego aho ibi byatumye yuzuza ibitego bigera kuri 700 amaze gutsindira amakipe yakiniye harimo ibitego 672 yatsindiye Barcelona hamwe na 28 amaze gutsindira ikipe ya PSG.

Uyu munsi kandi biteganyijwe ko Messi ashobora kwegukana igihembo cyiza gitangwa na FIFA cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO