Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe ya Paris Saint Germain ikomeje urugendo rwayo rwo kudatsindwa nyuma yo kongera gufashwa bikomeye n’abakinnyi babiri bayo bakomeye barimo kizigenza Lionel Messi hamwe na Neymar Jr.
Ku munsi wo kuwa Gatandatu nibwo Lionel Messi yongeye kwerekana ko agifite ubushobozi mu mikinire ye maze aza gufasha inshuti ye Neymar gutsinda igitego cyabonetse mu mukino ikipe ye yakinaga ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu ubwo bari bahanganye na Brest.
Messi yongeye kwerekana impamvu akiri umwe mu bakinnyi beza ku Isi,nyuma yo gutanga umupira utangaje bigatuma begukana intsinzi y’igitego 1-0.
Uyu mugabo umaze kwegukana Ballon D’Or 7,yahaye umupira Neymar abasha kongera gutsinda bituma ashyitsa ibitego 10 ndetse uyu musaruro w’aba bakinnyi umaze gutuma ikipe ya Paris Saint Germain ikomeza kuba ikipe nziza dore ko itaratsindwa umukino n’umwe.