Lionel Messi ngo ashobora gukomeza gukina I Burayi kugeza 2024

Kizigenza Lionel Andreas Messi ngo ashobora gukomeza gukina ku mugabane w’i Burayi kugeza nibura mu mwaka wa 2024.

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine ntabwo yigeze atangaza akazoza ke mu ikipe ya Paris Saint Germain gusa hari bamwe bari batangiye guhwihwisa ko uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ashobora kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Messi nyuma yo kuva mu ikipe ya FC Barcelona yerekeje mu ikipe ya Paris Saint Germain ntabwo yahiriwe n’intangiriro ze muri iyi kipe icyakora muri uyu mwaka w’imikino yatangiye kwitwara neza.

Ikinyamakuru Sky Sports ku munsi w’ejo cyatangaje ko Messi ashobora gukomeza gukina I Burayi nubwo hataramenyekana ikipe ashobora kwerekezamo cyangwa niba azaguma muri Paris Saint Germain.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO