Byiringiro Lague nyuma yo gusesekara muri Sweden yaganiriye n’itangazamakuru...
- 14/03/2023 saa 09:22
Kapiteni wa Argentine ndetse akaba n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Paris Saint Germain Lionel Messi yaburiye ikipe ya Bayern Munich mbere yo gucakirana kuri uyu mugoroba aho yasobanuye ko biteguye gusezerera iyi kipe yo mu Budage nubwo bwose yabatsindiye mu rugo mu mukino ubanza wabereye i Parc de Prince.
Kuva Bayern yatsinda ikipe ya Paris Saint Germain abasesenguzi benshi batangiye kuvuga ko iyi kipe idashobora kuzakomeza mu kindi cyiciro nyamara ibi Lionel Messi Messi we yatangaje ko atari byo kuko bizeye intsinzi ku kibuga Allianz Alena kwa Bayern Munich.
Uyu mukino uraza kuba ukomeye kuko amakipe yombi araza kuba arimo gusatirana ku buryo bukomeye aho ikipe ya Paris Saint Germain iraza kuba ishaka igitego kugirango yishyure icyo yatsindiwe mu rugo.
Lionel Messi aganira n’itangazamakuru ryo mu gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko kuva batsinda ikipe ya Olempic de marseille ngo bahagaze neza ndetse bakaba bizeye ko baraza gukoresha imbaraga zabo zose kugirango babashe gutsinda uyu mukino.
Icyakora nubwo Messi yatangaje ibyo byose ntabwo byoroshye kuko baraza gukina uyu mukino badafite Umunya Brazil Neymar wamaze kugira ikibazo gikomeye cy’imvune maze bigatangazwa ko atazongera kuboneka muri uyu mwaka w’imikino.