Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Kizigenza ukinira ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse akaba n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Paris Saint German ariwe Lionel Andreas Messi Cucitinni yamaze kugaruka mu ikipe ya Paris Saint German aho avuye iwabo mu biruhuko yari amazemo iminsi.
Messi nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi yahise yerekeza iwabo Losario mu gihugu cya Argentine aho yari amaze iminsi yishimanye n’umuryango we nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi ndetse kuri ubu agarutse muri PSG kugirango barusheho gufatanya mu rugamba rukomeye.
Messi kandi binavugwa ko ashobora kongera amasezerano ye dore ko ayo afite agomba kugeza mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2023.
Byitezwe ko Lionel Messi agomba kongererwa amasezerano nibura y’umwaka umwe cyangwa ibiri ndetse bitezwe ko yiteguye kongera aya masezerano nubwo bwose atari yagira byinshi atangaza.
Kuwa Gatatu utaha byitezwe ko Lionel Messi azerekana igikombe cy’isi yegukanye ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse agomba kucyerekanira i Paris mu Bufaransa.