Nyuma yo gukorerwa ikosa Lionel Messi yahisemo guha penaliti Sergio Ramos abenshi bibakora ku mutima

Nyuma yo gukina umukino wa gicuti Lionel Messi w’imyaka 35 y’amavuko yakorewe ikosa ahitamo gufata umupira awuha Sergio Ramos bahoze badacana uwaka maze abenshi bibakora ku mutima ndetse bahamya ko umubano w’aba bombi usigaye uhagaze neza.

Umukinnyi Lionel Messi yahoze adahuza na myugariro Sergio Ramos gusa aba bombi baje kwisanga mu ikipe imwe ya Paris Saint Germain ndetse bakomeje no kuba inshuti magara nk’uko byashimangiwe na Lionel Messi ubwo yakorerwaga ikosa mu rubuga rw’amahina aho kuba ariwe utera penaliti agahitamo kuyiha Sergio Ramos.

Ubwo aba bombi bakinaga muri La Liga umukinnyi Segio Ramos yakiniraga ikipe ya Real Madrid ndetse Messi yakiniraga FC Barcelona gusa bahoraga bashondana dore ko ari kenshi Ramos yakoreraga amakosa Messi kandi akomeye bigatuma batarahuzaga.

Nyamara mu mukino wa gicuti ubwo Paris Saint Germain yiteguraga shampiyona ya Ligue un aho iyi kipe yari ihanganye na Quevilly byarangiye PSG itsinze ibitego 2-0, ndetse ku munota wa 32 Lionel Messi yakoreweho Penaliti ahitamo kuyiha Ramos nawe ayitsinda neza.

Ibyo Messi yakoze byashimangiye ko umubano w’aba bombi uhagaze neza ndetse byatangaje abantu benshi ku mbuga koranyambaga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO