Lionel Messi yamaze guhishura amakipe atatu aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi

Kapiteni w’’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse akaba na rurangiranwa mu ikipe ya Paris Saint Germain ariwe Lionel Messi yamaze gutangaza amakipe aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar kuva kuwa 20 Ugushyingo 2022.

Kuri ubu harabura iminsi 4 gusa kugirango rwambikane hagati y’amakipe atandukanye yitabiriye igikombe cy’Isi ndetse ni ku bw’izo mpamvu Lionel Messi mbere y’uko iki gikombe gitangira yahamije ko amakipe 3 arimo Brazil,Ubufaransa ndetse n’Ubwongereza ngo ariyo makipe aha amahirwe yo kwegukana iki gikombe cy’isi.

Nubwo Lionel Messi yatangaje ibi kandi abantu benshi barimo kwibaza impamvu atigeze aha amahirwe ikipe ahagarariye ariyo Argentine.

Gusa ku mahitamo ya Lionel Messi hari aho bamwe bemeranyije nawe cyane cyane ku ikipe 2 zirimo Brazil ndetse n’Ubufaransa kubera abakinnyi bakomeye aya makipe yombi afite gusa ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ntabwo abenshi bayiha amahirwe bijyanye n’abakinnyi ifite.

Messi yatangaje ko aha amahirwe amakipe 3 zirimo Brazil,Ubufaransa n’Ubwongereza mu kuba zakwegukana igikombe cy’Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO