Lionel Messi yatangaje ko ku nshuro ya mbere yongeye gusubira mu bihe byiza kuva yava muri Barcelona yerekeza muri PSG

Nyuma y’uko Argentina inyagiye Honduras ibitego 3-0, Lionel Messi yatangaje ko yongeye gusubira mu bihe bye byiza nyuma y’uko yerekeje muri Paris Saint Germain avuye muri FC Barcelona ikipe yamureze.
Nyuma y’umukino wabahuje na Honduras, Messi mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yongeye gusubira mu bihe bye byiza no gukunda umupira w’amaguru nyuma y’umwaka w’imikino wamugoye cyane.
Yakomeje avuga ko yari abizi neza ko bizabanza kumugora ndetse bigashoboka cyane ko yibura mu kibuga gusa uko iminsi yagiye ishira yaremye ubushuti n’abakinnyi yaba mu kibuga no mu rwambariro bagaterana ingabo mu bitugu.
Abajijwe ku gikombe cy’isi amakipe y’ibihugu ari kwitegura yavuze ko nawe afite amatsiko avanze n’ubwoba gusa yongeraho ko bagomba kwitegura ndetse ko bafite ikipe nziza yiteguye gutanga ibyishimo.
Lionel Messi n’ikipe ya Argentina biteguye gutanga ibyishimo mu gikombe cy’isi gitangira mu kwezi k’Ugushyingo 2022