Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Magingo aya Joan Laporta uyobora ikipe ya FC Barcelona yamaje kwemeza ko ikipe ya FC Barcelona iri gutegura ibirori bihambaye byo gushimira kizigenza Lionel Andreas Messi Cuccithini kubera ibitangaza yakoreye iyi kipe mu gihe cy’imyaka 17 bamaranye abahetse.
Lionel Andreas Messi ni umugabo wihariye ndetse akanabumbatira amateka akomeye cyane mu ikipe ya FC Barcelona dore ko ariwe mukinnyi watsindiye iyi kipe ibitego byinshi ndetse akaba yarabashije no guhesha Barcelona ibikombe byose bikinirwa haba ku rwego mpuzamahanga ndetse n’imbere mu gihugu.
Uyu mugabo Lionel yafashe umwanzuro wo kuva mu ikipe ya FC Barcelona nyuma y’aho iyi kipe inaniriwe kumwongerera amasezerano kubera ikibazo cy’ubukungu butari bwifashe neza.
Messi yaje kwerekeza mu ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse kugeza uyu munsi ni naho arimo gukinira gusa yavuye i Camp Nou abafana n’abandi bakunzi benshi b’ikipe ya FC Barcelona batabyifuza ndetse rimwe na rimwe bagiye bagaragariza ubuyobozi bwa Barcelona ko bibabangamiye aho banakoze igisa n’imyigaragambyo.
Lionel Messi yasohotse mu ikipe ya FC Barcelona isi yugarijwe n’icyorezo gikomeye cyane Covid-19 aho abafana batigeze babona amahirwe yo gusezera kuri kizigenza wabo bamaranye imyaka ikabakaba 17 ndetse kuri ubu ubuyobozi bwa FC Barcelona bwamaze gufata umwanzuro wo gutegura ibiroroi bikomeye cyane byo gusezera kuri uyu munyabigwi.
Mu nama y’inteko rusange ya FC Barcelona, Laporta uyobora iyi kipe yavuze ko yababajwe cyane n’igenda rya Messi ariko atangaza ko bakimwubaha ndetse banamuha agaciro gakomeye k’ibyo yabakoreye mu myaka 17 yabakiniye.
Mu magambo ye uyu mugabo yagize ati”Nzashyigikira ndetse nanayobore ibikorwa byose byo gushaka uko twashimira ndetse tugaha agaciro Messi ku bwa byose Lionel Messi yahaye Barcelona.
Ikipe ya FC Barcelona izizihiza isabukuru y’imyaka 125 mu mwaka wa 2024 ndetse ni nabwo bifuza kuzashimira kabuhariwe Lionel Messi dore ko nawe azaba asoje amasezerano ye mu ikipe ya PSG akinira uyu munsi.
Uyu mugabo afite uduhigo n’amateka akomeye cyane mu ikipe ya FC Barcelona ndetse yabashije guhesha iyi kipe ibikombe bigera kuri 45 mu gihe cy’imyaka 17 yamaranye nabo.