Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA wa 2022

Umunya Argentine ndetse akaba akinira n’ikipe ya Paris Saint Germain bwana Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi wa FIFA mu mwaka wa 2022 nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi ndetse uyu mukinnyi yahigitse abandi bakinnyi barimo Kylian Mbappe n’abandi.
Lionel Messi w’imyaka 35 y’amavuko yegukanye iki gihembo nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu ya Brazil kwegukana igikombe cy’Isi ndetse ni igihembo yatwaye atsinze abarimo kari benzema hamwe na Kylian Mbappe.
Lionel Messi usanzwe ari kapiteni wa Argentina mu mwaka w’imikino 2021-2022 yabashije gukina imikino 49 maze abasha gutsinda ibitego bigera kuri 27.
Ni mugihe kandi mu bagore umukinnyi ukinira Barcelona witwa Alexia Putellas ariwe wabashije kwegukana igihembo cy’umugore wahize abandi mu mwaka w’imikino 2021-2022.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo ku nshuro ya kabiri Messi yagize ati:Biratangaje cyane ndetse kuri njyewe uyu mwaka w’imikino ntabwo wari usanzwe ndetse ni icyubahiro kuba ndi hano nkabasha gutwara iki gihembo ndetse iyi bitaba bagenzi banjye dukinana ntabwo nari kuba ndi hano.
Nageze kuri byinshi ndetse inzozi zanjye zabaye impamo kuko nahoze mbyifuza mu buzima bwanjye ndetse abantu bake nibo bagira amahirwe yo gukora ibyo nakoze rero nabayer umunyamahirwe cyane.
Umutoza w’umwaka kandi yahgizwe umutoza w’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Scaloni nyuma yo gutsinda Pep Guardiola usanzwe atoza Manchester City.
Umutoza w’umwaka mu bagore yagizwe Sarina Wiegmanusanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abagore.
Ni mugihe kandi umunyezamu mwiza yagizwe umuzamu wa Aston Villa bwana Emiliano Martinez nyuma yo gutwarana na Argentine igikombe cy’Isi.
Dore abakinnyi baje mu ikipe y’igihugu y’umwaka:
Thibaut Courtois; Achraf Hakimi, Virgil van Dijk, Joao Cancelo; Kevin De Bruyne, Luka Modric, Casemiro; Lionel Messi, Erling Haaland, Karim Benzema, Kylian Mbappe.
Muri rusange dore abegukanye bose ibihembo:
The Best men’s player: Lionel Messi
The Best women’s player: Alexia Putellas
The Best men’s goalkeeper: Emiliano Martinez
The Best women’s goalkeeper: Mary Earps
The Best men’s coach: Lionel Scaloni
The Best women’s coach: Sarina Wiegman
The Best Puskas award: Marcin Oleksy
The Best fan award: Argentina fans
The Best fair play award: Luka Lochoshvili