Lionel Messi yongeye kwandika amateka akomeye muri Champions League ubwo yafashaga PSG kunyagira Maccabi Haifa

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Lionel Messi yongeye gukora amateka mu irushanwa rikomeye rya Champions League afasha ikipe ya PSG kunyagira maccabi haifa ndetse aca n’agahigo ko kuzuza ibitego 80 mu mikino y’amatsinda ya Champions League.

Rurangiranwa Lionel Messi na Kylian Mbappe babashije gutsinda ibitego 4 mu mukino aho aba bombi bagabaye buri umwe ibitego 2 muri uyu mukino.

Ni mugihe kandi Neymar hamwe na Carlos Soler nabo babashije gutsinda muri uyu mukino mu gihe kandi Shon Goldberg wa Maccabi Haifa yitsinze igitego bituma Paris Saint Germain ibasha gutsinda ibitego 7 muri uyu mukino nubwo bwose Maccabi Haifa nayo yarungurutse mu izamu insahuro ebyiri.

Gutsinda ibitego bibiri ku ruhande rwa Lionel Messi bisobanuye ko yahise aba umukinnyi wa mbere mu mateka y’iri rushanwa ubashije gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’amatsinda muri Champion’s League dore ko yanyuze kuri Cristiano Ronaldo.

Lionel Messi byatumye agira ibitego 80 amaze gutsinda mu mikino y’amatsinda muri Champions League udashyizemo bitego yatsinze mu mikino yo gukuranwamo.

Kuri ubu ikipe ya PSG iyoboye itsinda H aho ifite amanota agera kuri 11 mu mikino 5 imaze gukina nubwo aya manota iyanganya na Benifica gusa bagatandukanywa n’ibitego buri umwe azigamye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO