Liverpool ihishuye akayabo yifuza kuri Salah ukomeje kuyizanaho amananiza

Ikipe ya Liverpool yariye karungu ndetse irifuza kurekura Mohammed Salah nyuma yo kurekura na Sadio Mane dore ko uyu mugabo nawe akomeje kwanga kongera amasezerano.

Biravugwa ko ikipe izazana Miliyoni 60 z’Ama Pound ariyo izahabwa uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mubeza ku isi.

Ku ikubitiro biravugwa ko ikipe ya Real Madrid iri muzirimo gucungira hafi uyu mukinnyi ukomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Misiri.

Ibi bije nyuma y’aho Sadio Mane yerekeje muri Bayern Munich kuri miliyoni 35 z’ama pound avuye muri Liverpool yari amazemo imyaka 6,ndetse nawe yari asigaje umwaka umwe gusa kugirango amasezerano ye agere ku musozo.

Mohammed Salah, ufite imyaka 30, amaze hafi umwaka aganira n’iyi kipe ku byo kongera amasezerano mashya ariko ntabwo abikozwa kuko yifuza guhembwa ibihumbi 400.000 by’amapawundi buri cyumweru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO