Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League

Ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza yamaze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League).

Ibi bije nyuma yo gutsinda bigoranye mu mukino wo kwishyura aho yatsinze ikipe ya Villarreal itozwa n’umutoza Unai Emely ibitego 3-2.

Ni umukino watangiye Villarreal itsinda Liverpool ibitego 2-0 mu gice cya mbere aho abenshi batangiye gukeka ko iyi kipe ishobora gusezerera Liverpool.

Gusa Liverpool yaje kurya karungu maze mu gice cya kabiri umutoza wa Liverpool ariwe Jurgen Klopp akora impinduka aho yakuyemo umukinnyi Diego Jotta yinjizamo Louis Diaz bituma ahindura umukino ku buryo bufatika.

Ikipe ya Liverpool yahise mu gice cya kabiri itsinda ibitego 3 bituma umukino urangira ari ibitego bitatu kuri bibiri bityo Liverpool ihita igera ku mukino wa nyuma.

Kuri ubu Liverpool itegereje ikipe izava hagati ya Real Madrid n’ikipe ya Manchester aho umukino w’aya makipe yombi uteganyijwe kuri uyu mugoroba.

Dore uko ibitego byatsinzwe hagati ya Liverpool na Villarreal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO