Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Mu ijoro ryakeye hakinwaga umukino wa UEFA Champion’s League mu mukino ya 1/8 cy’irangiza aho ikipe ya Liverpool yari yakiriye ikipe ya Real Madrid gusa ntabwo byaje korohera ikipe y’umutoza Jurgen Kloop nubwo yabanje kwishuka ubwo yatsindaga ibitego bibiri bibanza ariko ikaza kubyishyurwa mu kanya gato kugeza nyuma inyagiwe.
Ikipe ya Liverpool yatangiye yataka bikomeye ndetse iza kuba ifungura amazamu ku munota hafi wa gatanu w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Darwin Nunez icyakora ibintu byarushijeho kugenda neza cyane nyuma y’iminota 9 maze Mohammed Salah yongera gutsinda igitego cya kabiri maze abakunzi ba Liverpool batangira kwishima nubwo ibyishimo bitigeze bimara akanya.
Ikipe ya Real Madrid yahise imera nk’intare yakomeretse maze birangira umukinnyi Vinicius Jr atsinze ibitego bibiri byo kugombora kimwe ku munota wa 21 ikindi ku munota wa 36 maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Mu gice cya Kabiri cy’umukino Liverpool ytahuye n’uruva gusenya maze Militao atsinda igitego cya Gatatu cya Real Madrid ku munota wa 47 w’umukino ndetse bakomeza gusatira cyane iyi kipe kugeza aho Karim Benzema nawe yongeye gutsinda ibindi bitego ku munota wa 55 na 67 maze Liverpool yandavura ityo.
Umukino muri rusange warangiye Liverpool inyagiwe imvura y’ibitego 5-2 ndetse byongera gushimangira ubushongore n’ubukaka bwa Real Madrid muri Champion’s League.