Liverpool yanze gutanga Mo Salah mu ikipe y’igihugu

Rutahizamu wa Liverpool yo mu Bwongereza Mo Salah yangiwe n’ubuyobozi bwe kuzitabira imikino y’ikipe ya Misiri aho bari gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri ryatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye iyi kipe yangira Mo Salah kuza gukina iyo mikino,bariko iyo bavuye muri Afurika basabwa kujya mu kato k’iminsi 10 kandi nabo baba babakeneye mu mikino ya shampiyona.

Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko iyi kipe itazemera izindi nkingi za mwamba zayo zirimo Roberto Firmino, Allison na Fabinho nabo kujya mu makipe y’ibihugu.

Amakipe amwe yo mu Burayi bivugwa ko ashaka gufata ingamba nkizo ku bakinnyi bayo baturutse mu bihugu biri mu itsinda ry’ibihugu bifite ibyago byinshi byo kwandura virusi.

Iki cyemezo ngo kikaba intandaro y’amakimbirane hagati yamakipe n’inzego zishinzwe umupira w’amaguru z’ibihugu abakinnyi bakomokamo.

Mu kwezi gushize Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryahagaritse imbabazi zidasanzwe zashyizweho umwaka ushize kubera amakuba ryemerera amakipe kwanga kwemerera abakinnyi bayo kujya mu makipe y’igihugu niba hari imbogamizi z’ingendo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO