Lolilo watandukanye n’abagore bane ngo ntawundi ateganya gushaka

Niyonzima Nassor Saloum uzwi mu muziki wo muri aka karere nka ‘Lolilo’ yavuze ko ari mu bihe bimukomereye cyane (depression) bitewe n’igikomere yatewe n’uwahoze ari umugore we Loliane.

Lolilo ni umugabo ufite abana bane barimo 2 baba mu Bwongereza ndetse n’abandi babiri baba i Bujumbura, aba bana bane bose ba Lolilo bakaba bavuka ku babyeyi bane batandukanye.

Uyu muhanzi ukunze kuvuga ko afite abana babiri baba mu Bwongereza harimo umwe ukina mu bana b’ikipe ya Arsenal, ntateganya kwishumbusha umugore mushya vuba aha.

Muri iki gihe Lolilo yemeza ko n’uwo bari bamaranye iminsi witwa ‘Loliane’ batandukanye, bityo akaba nta gitekerezo afite cyo gushaka undi mukobwa bakundana muri iki gihe atarakira ibikomere yasigiwe n’abo bahoranye.

Ibi Lolilo yabitangarije kimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cy’Uburundi ’Bujahit’, aho yemeje ko agifite igikomere ku mutima kitatuma hari undi mukobwa bakongera gukundana nawe vuba aha.

Yagize ati: “abakobwa bose twabanye ntawangiriye nabi muribo, ntanuwo nicuza kuba narabanye nabo, kuko bose hari icyo banyigishije mu buzima.”

Lolilo n’umukunzi we Loliane baherukana mu myaka itatu
Lolilo avuga ko amaze gukundana n’abakobwa 4, kandi ko bose yagiye abakundira ikintu kimwe cyo [kubaha], akongeraho ko bose bagiye bamarana imyaka irenze itanu.

Uyu muhanzi ukomoka I Burundi, asa nkaho yacecetse cyane mu muziki we, dore ko mu bihe bishize yakunze kuvuga ko yabitewe n’uko yerekeje ku mugabane w’Uburayi ubwo umugore we yari atwite agiye kwibaruka, byatumye atagaruka mu Burundi mu gihe cy’imyaka itanu yamazeyo.
Urukundo rwari rwose hagati ya Lolilo na Loliane mbere yo gutandukana
Uru rugendo Lolilo yahamyaga ko ari rumwe mu byatumye umuziki we udindira cyane kuko yasanze hari ibyamusize.

iyi niyo ndirimbo Lolilo aheruka gushyira hanze imaze amezi ane yafatikanyije na Too Kelly ukomoka muri Congo:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO