Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Rutahizamu wamamaye mu makipe anyuranye arimo Liverpool,Barcelona na Athletico Luis Suarez yakoze amateka ubwo yatsindiraga ikipe ye nshya ya Gremio ibitego bitatu ndetse bikamutangiza neza mu buzima bushya agiye kubamo mu gihugu cya Brazil nyuma yo gutandukana n’ikipe y’iwabo muri Uruguan yitwa Nacional.
Ku munsi w’ejo kuwa kabiri Taliki ya 17 Mutarama 2023 ikipe ye ya Gremio yari ihanganye na Sao Luiz ndetse uyu munya Uruguay yatsinze muri uyu mukino ibitego bigera kuri 3 wenyine ndetse bimusaba iminota 38 gusa.
Uyu mugabo yanejejwe no gutsinda ibi bitego ndetse umukino warangiye ikipe ye ya Gremio ibashije kubona intsinzi y’ibitego 4-1 batsinda Sao Luiz mu irushanwa ryitwa the Recopa Gaucha.
Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yatandukanye inshuro 2 n’ikipe y’iwabo muri Uruguay ndetse yahise yiyemeza gusinya amasezerano y’imyaka igera kuri ibiri ari umukinnyi w’ikipe yo muri brazil yitwa Gremio.
Ntabwo gutsinda ibitego bitatu byafashe uyu mukinnyi umwanya munini dore ko ku munota wa 9 w’umukino yafunguye amazamu icyakora iki gitego cyaje kwishurwa nyuma y’igihe kitarambiranye maze kapiteni wa Gremio aza kubona igitego cya Kabiri mu gihe Suarez yagarutse aca impaka maze bigera ku munota wa 38 bamaze kwisasira ikipe bari bahanganye.
Luis Suarez yabaye rutahizamu ukomeye cyane ukomoka muri Amerika y’Epfo ndetse yanyuze mu makipe akomeye cyane kandi aramamara bikomeye aho mu makipe yakiniye harimo Liverpool,FC Barcelona, ndetse na Athletico Madrid ariho yavuye yerekeza iwabo muri Nacional gusa bakaza gutandukana agahita yerekeza muri Gremio yo muri Brazil.