Luis Suarez yemeye ava muri Uruguay ajya gusura Lionel Messi aho atuye muri Argentine kugirango bishimire igikombe cy’Isi yegukanye

Rutahizamu Luis Alberto Suarez Diaz yasuye Lionel Messi ku ivuko aho ari mu biruhuko muri Rozario ndetse uyu mukinnyi bivugwa ko asuye Lionel Messi mu rwego rwo kugirango babashe kwishimira igikombe cy’isi yegukanye ndetse ngo aba bombi bagomba gusangira Noheli n’Ubunani.
Rutahizamu Lionel Messi yishimiwe bikomeye iwabo muri Argentine ubwo bajyaga kumurika igikombe cy’isi begukanye batsinze Ubufaransa kuri Penaliti 4-2 mu mukino wari ishiraniro nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3.
Gusa kuri uyu wa Kane hagiye hanze amashusho ya Luis Suarez ageze muri Argentina ari kumwe n’umwe mu bahungu be aho yari yerekeje kwa Lionel Messi.
Luis Suarez kandi yagiranye umubano ukomeye cyane na Lionel Messi ubwo aba bombi bakinanaga mu ikipe ya FC Barcelona bakaza no kwegukana igikombe cya Champion’s League bari kumwe mu mwaka wa 2015.