Luka Modric agiye gusoreza umupira muri Real Madrid nyuma yo kwemera andi masezerano

Umukinnyi Luka Modric w’imyaka 36 akomoka mu gihugu cya Croitia ndetse uyu mugabo yamaze gutangaza ko agomba kongera amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Real Madrid ndetse anatangaza ko yifuza kurangiriza umupira we muri iyi kipe.

Luka Modric yatangaje ko yifuza gusoreza umupira we mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo kwemera gusinya amasezerano mashya ndetse muri aya masezerano yakubiyemo ko niyitwara neza muri iki gihe, agomba kuzasinya andi masezerano yamugeza mu mwaka wa 2025 ubwo azaba yuzuje imyaka 40 y’amavuko.

Umukinnyi Luka Modric amaze hafi imyaka 10 akinira ikipe ya Real Madrid aho iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru wa Madrid mu gihugu cya Espagne.

Mu gihe kinini uyu mukinnyi amaze mu ikipe ya Real Madrid amaze gutwarana nayo ibikombe bitandukanye cyane cyane ibikombe bigera kuri bine bya UEFA Champions League aho ibi bikombe hari ibyo yatwaranye n’umutoza Zinedine Zidane ndetse ikindi agitwarana n’umutoza Carlo Ancelotti.

Umukinnyi Luka Modric yaje mu ikipe ya Real Madrid aturutse mu ikipe ya Tottenham mu gihugu cy’U Bwongereza ndetse uyu mukinnyi magingo aya ni gapiteni w’ikipe y’igihugu ya Croatia.

Real Madrid uyu mukinnyi akinira igomba kwisobanura mu mukino wo kwishyura ifitanye n’ikipe ya Manchester City nyuma yo gutsindwa umukino ubanza ibitego 4-3 n’iyi kipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO