Luvumbu wari “Inkingi ya mwamba” muri Rayon Sports yerekeje muri Angola

Umukinnyi w’Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Héritier Luvumbu ni umukinnyi warumaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’amezi make ayikinira. Uyu mukinnyi ubu ntiyabashije gukomezanya n’iyi kipe.

Ubu yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Angola.

Luvumbu yanyuze mu makipe arimo Royale Union saint-gilloise yo mu Bubiligi, akinira AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc, ubu akaba yakiniraga Rayon Sports yo mu Rwanda.


Luvumbu ntabwo yabashije gukomezanya na Rayon Sports


Yerekeje mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO