Vestine na Dorcas basinye amasezerano yo gukorana na M Irene mu buryo bwemewe n’amategeko

Abahanzikazi bagize itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana basinye amasezerano yo gukorana mu buryo bwemewe n’amategeko na Kompanyi ya MIE y’umunyamakuru Murindahabi Irene.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa mbere tariki ya 02 Kanama 2021 nibwo umunyamakuru Muridahabi Irene uyobora inzu ifasha, abahanzi ya M.I.E yerekeje mu ntara y’amajayaruguru mu karere ka Musanze aherekejwe n’umunyamategeko bajya gusinyana amaszerano n’abahanzikazi Vestine na Dorcas yo gukomeza imikoranire mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu kiganiro na Genesisbizz, M Irene yadutangarije ko nyuma y’iminsi bari mu bibazo aho byavugwaga ko yatandukanye n’abahanzi Vestine na Dorcas afasha batandukanye ariko bikarangira bakomeje gukorana, ubu noneho bakaba bashyize umukono ku masezerano yo gukomea gukorana mu buryo bweruye.

Yakoje agira ati "Nyuma y’ibiganiro n’ababyeyi babo, Uzamukunda Elisabeth niwe twagiranye ayo masezerano tukaba twemeranyije ko tugiye gukomeza gukorana n’abana be."

Tumubajije ibikubiye muri aya masezerano M Irene yirinze kugira byinshi atangaza gusa yatwemereye ko bavuganye ko ibiyakubiyemo bitazashyirwa mu itangazamakuru, gusa yashimangiye ko ari ayi gihe kirere kugeza ubu bakaba bahise banajya muri studio gukora indi ndirimbo nshya nyuma yiyo bashyize hanze mu minsi ishize yitwa Adonai iri mu zarebwe cyane mu gihe gito kuri channel yabo.


Kuri ubu bari gukorana mu buryo bwemewe n’amategeko

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO