MISS RWANDA 2022: Abakobwa bari mu mwiherero bakoze ibizamini byanditse

Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryaranzwe n’udushya dutandukanye aho kuri ubu bimwe byongerewemo harimo no gukora ibizamini n’amasuzumabumenyi yanditse ku bakobwa bahatanira iri kamba.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2022, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bahawe ibizamini byanditse.

Ibi bizamini byanditse babikoze mu rwego rwo kugirango hamenyekane ubumenyi rusange abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda bafite mu bintu bitandukanye.

Muri ibi bizamini byiganjemo ibibazo bigaruka kuri gahunda za Leta n’umumaro wa Miss Rwanda muri rusange.

Ibi bizamini byateguwe ndetse bigenzurwa na Teddy Kaberuka, Uyu akaba ari impuguke mu bukungu.

Teddy Kaberuka agenzura ibizamini




Abakobwa bahatanira ikamba basubiza isuzumabumenyi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO