MISS RWANDA: Urujijo ku mateka atavugwaho rumwe ku wabaye Nyampinga wa mbere mu Rwanda

Buri ntangiriro z’umwaka Abanyarwanda benshi baba barajwe inshinga n’amarushanwa yo gutora Nyampinga uhiga abandi mu buranga,ubumenyi ndetse n’umuco, uhize abandi akitwa Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mwaka biratandukanye kubera icyorezo cya Corona Virus cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara cyangwa bigakorwa mu bundi buryo, Miss Rwanda wa 2021 azatorwa ariko kwiyerekana ndetse n’indi mihango yose yakorwaga mbere iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni nyampinga wa Cumi u Rwanda rugiye gutora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2009 hatowe Bahati Grace, asimburwa na Kayibanda Mutesi Aurore mu 2012, nawe wakorewe mu ngata na Akiwacu Colombe mu 2014.

Mu 2015 ikamba ryambitswe Kundwa Doriane, 2016 asimburwa na Mutesi Jolly, mu 2017 hatorwa Iradukunda Elsa, asimburwa mu 2018 na Iradukunda Liliane asimburwa na Nimwiza Meghan 2019 asimburwa na Nishimwe Naomie 2020 kuri ubu hategerejwe uzamusimbura mu bakobwa 37 batsindiye gukomeza mu ijonjora ry’ibanze.

Biragoye kubona amateka arambuye ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko aya atigezwe abikwa uretse ibigenda bivugwa n’abantu.

Ibi bituma haboneka amakuru atandukanye abusanya ku intangiroro n’inkomoko y’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda. Bituma abantu bibaza niba ari umuco muhahano cyangwa byarahozeho na kera.

Ba nyampinga babiri batowe n’Abadage mu 1910

Umusizi akaba n’Umwanditsi w’ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda, Nsanzabera Jean De Dieu, mu gitabo cye yise ‘Imizi y’u Rwanda’ yashyize ahagaragara mu 2013, yagaragaje ko Abakoloni b’Abadage ari bo batoye bwa mbere abakobwa b’abanyarwandakazi barusha abandi ubwiza mu 1910.

Nta mazina y’aba bakobwa cyangwa se andi makuru atomoye Nsanzabera atanga, gusa agaragaza ifoto iriho abakobwa babiri batowe nk’abarusha abandi uburanga.
Nyampinga wo mu 1991.

Muri Werurwe 2017 hatangajwe inkuru ku mukobwa witwaga Nubuhoro Jeanne wavukaga i Ndera mu Mujyi wa Kigali.

Musaza we witwa Mudahunga Jean Marie, yahamije ko mushiki we yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1991 mu birori byabereye kuri Hoteli Meridien.

Icyo gihe Nubuhoro Jeanne atorwa yigaga muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon conseil Byumba.
Nubuhoro Jeanne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Burundi mu 1992 ubwo yari mu Buhingiro atorwa mu bisonga.

Uwera Dalila mu 1994

Amakuru ya Nubuhoro Jeanne yamenyekanye nyuma y’igihe kinini abantu benshi bazi ko Uwera Dalila ari we wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda.

Uyu mukobwa yatowe mu Ukuboza 1993 ariko agomba kwitwa Nyampinga w’u Rwanda mu 1994. Mu biganiro yagiye akora mu itangazamakuru yavuze ko ari we watowe nka Nyampinga w’u Rwanda ku nshuro ya mbere.

MC Lion Imanzi wari wayoboye uyu muhango, avuga ko Uwera yagaragiwe n’uwitwa Umuhoza Sandra n’undi witwa Mukorundore (niryo yibuka gusa.)
Uwera yahembwe amafaranga ibihumbi 50000 Frw, imyambaro, amasabune n’ibindi byari byatanzwe n’abaterankunga.

Lion Imanzi we avuga ko Uwera Dalila atari we wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa mbere kuko hari undi wari waratowe mu 1992 n’ubwo atibuka amazina ye.

Uyu mugabo wayoboye ibi birori byo mu 1993 yavuze ko ibihembo byari byemejwe bitatanzwe. Ati “ Byagenze neza ariko birangiye ibihembo bemereye abakobwa ntabyo babonye abantu benshi bumva ko icyo gikorwa bakizinutswe.”

Uwera Dalila wabaye Miss Rwanda 1994
Nubuhoro Jeanne Bivugwa ko yabaye miss Rwanda 1991

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO