MK Isacco uba mu Bufaransa yasohoye Album ‘On S’amuse’ yakoze mu myaka 6

Umuhanzi w’Umunyarwanda Murwanashyaka Isaac wamenyekanye nka Mk Isacco usanzwe akorera umuziki we ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ubufaransa avuga ko yanyuze mu nzira ndene kugira ngo ashyire alubumu ye ya mbere hanze nyuma y‘imyaka 6 arwana nabyo.

Ibi yabitangarije Genesisbizz nyuma yaho ku cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko agiye kumurika Album ya mbere yise ’On S’amuse.’
Ubu yamaze no kuyigeza ku mbuga zigurishirizwaho indirimbo nka Spotify, Deezer, Apple Music n’izindi.

Abajijwe impamvu yavuze ko byari inzira ndende yatubwiye ko ubwo yatangira kuririmba atigeze agira amahirwe yo guhura n’abantu bamutera akanyabugabo ahubwo yagiye ahura n’abantu bamubwira ko ibyo agiyemo bitazamuhira ariko we akabima amatwi agakomeza kurwana urugamba rwo kugera kure yifuza akaba yishimira aho ageze.

Yagize ati "Alubumu yanjye ya On S’amuse nayise kuriya kubera agahinda n’ibigeragezo nagiye mpura nabyo mu muziki wanjye rero nkaba nishimira ko kugeza ubu imyaka 6 ishize nyikora mbashije kuyishiyra hanze, nkaba ngomba kubyishimira cyane."

Ku bijyanye no gukora igitaramo cyo kuyimurika yadutangrije ko azayimukirira mu gitaramo cy’umuhanzi wo muri Cameroun w’inshuti ye witwa Samy Diko ku itariki 16 Ukwakira 2021.

Alubumu ya Mk Isacco On s’amuse iriho indirimbo umunani arizo ‘Nonaha’, ‘ Cheza’, ‘Uko Ubikora’, ‘Urampagije’, ‘Inchallah’ , ‘Malayika’, ‘Zunguza yakoranye n’umunyaguineya witwa Lil Saako na ‘On S’amuse’ yanayitiriye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO