MUSANZE: umuhanzikazi Joshari areruye avuga ukuri kundirimbo ye yaciye ibintu yitwa ’’WENI’’

Mumpera z’icyumweru dusoje nibwo umuhanzikazi Joshari yashyize hanze indirimbo ye Yise WENI ndetse iyi ndirimbo ikomeje guteza ururodogoro.

Iyi Ni indirimbo yasohotse kuwa Gatandatu taliki 14 Gicurasi
mu masaha y’umugoroba.

Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzi avuga ati" kugeza mvuye mu isheni y’urukundo.

Muri make aba avuga kukababaro gaterwa nabantu mu rukundo rukabazirika

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yavuzweho na benshi bamwe bati Joshari yaririmbye ubuzima bwe abandi bati ni ibyagihanzi, genesisbizz ubwo yaganirizaga Joshari bageze kuri iyi ngingo abanza kwitsa imitima

ati" ahwi ubundi iyi ndirimbo ni inkuru yabayeho kumukobwa w’inshuti yanjye.

Akomeza ati" yari afite inshuti yakundaga,Kandi koko yaramukundaga pe gusa uwo muhungu yahemukiye inshuti yanjye, ibi mbabwiye niko kuri rero narimbizi kuko bagitangira urukundo narimbizi kandi banatandukana narabimenye rero nibyo byanteye kwandika iyi ndirimbo.

Joshari abajijwe uburyo abona Maylo yagize ati" Twamenyanye mbere yuko mpura na Management yanjye, Maylo ni umuhanzi mwiza uzi ibyo akora kandi buriya nkunda kumva indirimbo ze

Ku bahanzi Joshari yihebeye burya ngo habamo Alyne Sano na Bruce Melody
Kugeza ubu Joshari abarizwa muri The RYAN Music Entertainment

Joshari umuhanzikazi ubarizwa mu Karere ka Musanze

Reba WENI ya Joshari hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO